"Uwo njya nikomezaho"

Gushimisha 361

Verse 1
Uwo njya nikomezaho, Nta wundi, ni Krisito Reka mubashimire, nti: Yesu ni W' umpagije Yanyitangiye hw icyiru, Angur' amaraso ye; Nukw anyuzuza n' Imana: Yesu ni W' umpagije
Verse 2
Nubw' ab' is' ar' abatunzi, Yesu ni W' umpagije Bafit' iby' igihe gito: Arampaza wenyine Nta mugish' uri mu by' isi: N' umuram' utumuka Ibya Yesu ntibishira: Arampaza wenyine
Verse 3
Naho naba mu bukene, Yesu ni W' umpagije Naho napfush' ibyo nkunda, Arampaza wenyine Nahw imirima yarumba, Singir' icyo nsoroma, Naho napfush' amatungo, Arampaza wenyine
Verse 4
Naho naterwa n' Umwanzi, Yesu ni W' umpagije Nzajya nesha kubwa Yesu: Arampaza wenyine Naho nahanwa n' inshuti, Ni ko bamumereye Ni We nshut' irut' izindi: Arampaza wenyine
Verse 5
Ubwo nzagera mu rupfu Yes' azab' ampagije Azanjyan' i We, nduhuke: Yes' azab' ampagije Nzaba nambutse rwa Ruzi, Nzamutse, njya mw ijuru Nzamwirebera mu maso: Yes' azab' ampagije