Verse 1
Jye mpisemo Yesu; murutish' iyi si yose;
Andutir' amafaranga cyangw' izahabu
Jye nkund' Uwabambwe, murutisha n' amatungo
Andutira n' amasambu n' amazu meza
Uwanyimika, nkab' Umwami w' ishyanga rinini rite,
Nd'imbata y' icyaha cyose, sinabikundwa
Ahubgo niragije Yes' Umukunzi wanjye:
Sinshyita ku biri mw Isi: Yes' aranyuze!
Verse 2
Jye mpisemo Yes' Umucunguzi wanjy' unkunda;
Andutira no gushimwa n' ab' isi bose
Umv' icyo nifuza: sinshaka kumenyekana;
Njye nyobok' Umwami Yesu iminsi yose
Verse 3
Andyohera cyane: nta buki buryoha nka We;
Ni mwiza; n' uw' igikundiro cyinshi cyane;
Ahumura neza kurush' ibirabyo byose:
Nabur' iki se, mmufite, kw andangirije?