Verse 1
Mwami, nubwo nd' umunyabyaha,
Njya mpora nkwinginga:
Mana, wumve gusaba kwanjye,
Unze mu mutima
Verse 2
Narambiwe gukund' ibyaha
Bituma nshumura;
Ahubw' Umwuka wawe Wera
Ab' ari Wo ntunga
Verse 3
Kera najyaga nshidikanya:
Nta cyo byanyunguye;
None nshaka ko tuvugana,
Nkureba, nkumvira
Verse 4
Ndashaka kwaka cyane, Mwami,
Murikirwa nawe;
Umwuka waw' ufash' uwanjye,
Nkund' uko wankunze
Verse 5
N' ukuri, Mwam' ubwo niyobya,
Washaka wampana,
Kuk' umutima mubi nk' uyu
Utabana nawe
Verse 6
Kand' amaraso yawe, Mwami,
Nzi ko yamviriye
Twuzure rwose, ndabyifuza,
Uk' ubinshakira
Verse 7
Ni byo nsigaye njya nifuza;
Mwami, ndakwinginze,
Mbeshweho n' ubugingo bwawe,
Kubgawe wenyine