"Ngutuy' ubugingo bwanjye"

Gushimisha 366

Verse 1
Ngutuy' ubugingo bwanjye, Yesu, Mwana w' Imana; Ubwakire n' urukundo, Ngo bub' ubwaw' iteka Nkuzaniy' ibyaha byanjye N' umutim' unangiwe: Mu maraso wamviriye, Unyoze, Mucunguzi
Verse 2
Uz' uko mpora nirwanya Ngo nkomez' umutima; Uz' uko nari merewe N' ishavu n' agahinda Ububasha bwawe, Mwami, Bundokore mu byaha Kand' Umwuka w' ubugingo Ujy' unkura mu bibi
Verse 3
Nemeye kwitanga rwose, Nta cyo nishigarije; Mpisemo kujyana nawe No kukumvira, yesu Njye nkuyobokan' ishimwe Kukw ari wow' ubimpa; Ujy' unyobor' inzir' ijya Mu bgami bgawe bgiza
Verse 4
Reb' uyu muhigo mpize Nibwo nzivuguruzwa Wukomeresh' amaraso N' urukundo wankunze Itek' iyo nirebyeho, Ndiheba, nkazimira; Ariko kuk' ujy' unkunda, Uzamfasha, Mukiza