"Yesu ndakwitabye"

Gushimisha 367

Verse 1
Yesu ndakwitabye,— Ntakwiriye: Imbabazi zawe — Zirantinyuye Mfit' ibicumuro — Byuzuye muri jye; Niringiye gusa — Ko wamfiriye
Verse 2
Ibyo nacumuye — Ndabyihannye Kand' uko ndi kose — Simbiguhishe Nuk' unyuhagize — Amaraso yawe, Nyogemo, ntungane, — Ico rimvemo
Verse 3
Mwami, mbabarira; — Ndakwizeye Nkwikubis' imbere; — Ndakwiringiye Amaraso yawe — Y' Umwana w' intama Anyoz' antembeho, — Anyeze dede!
Verse 4
Nuko, ndanezerwa; — Mb' amahoro; Njyana n' Uwo nkunda, — Ntaramubona; Itek' uko ntewe — N' iby' isi n' ibyaha Negamira Yesu, — Bikanesheka