Verse 1
Yesu ndakwitabye,— Ntakwiriye:
Imbabazi zawe — Zirantinyuye
Mfit' ibicumuro — Byuzuye muri jye;
Niringiye gusa — Ko wamfiriye
Verse 2
Ibyo nacumuye — Ndabyihannye
Kand' uko ndi kose — Simbiguhishe
Nuk' unyuhagize — Amaraso yawe,
Nyogemo, ntungane, — Ico rimvemo
Verse 3
Mwami, mbabarira; — Ndakwizeye
Nkwikubis' imbere; — Ndakwiringiye
Amaraso yawe — Y' Umwana w' intama
Anyoz' antembeho, — Anyeze dede!
Verse 4
Nuko, ndanezerwa; — Mb' amahoro;
Njyana n' Uwo nkunda, — Ntaramubona;
Itek' uko ntewe — N' iby' isi n' ibyaha
Negamira Yesu, — Bikanesheka