Verse 1
Bene Data bizeye Yesu,
Umucunguzi wacu mwiza,
Mwitange mutagabanije,
Nubwo benshi babinaniwe
{Aheza mw ijuru
Tuzahurirayo, bagenzi.} (2)
Verse 2
Mwe gutinya! Yes' ubge ni We
Waneshej' urupfu n' ibyaha
Mwirinde, mwe guh' abanzi be
Urwitwazo rwo kumutuka
Verse 3
Yemw' ababyaw' ubwa kabiri,
Yesu ni We mukunzi wacu;
Ni We nzira y' abamukunda;
Ni We mukuru w' ubugingo
Verse 4
Yemw' abacunguwe na Yesu
Mugacunguzw' amaraso ye
Yababohoye kwa Satani,
Ababohoj' amaraso ye
Verse 5
Tur' ishyanga rye yironkeye,
Yadukuye ku Musaraba
Az' adushoreye hw iminyago:
None, tujye tumunezeza!
Verse 6
Ntimugafatanye n' iby' isi;
Mwemere kozwa n' amaraso:
Mujye mwuzur' Umwuka Wera
Ibyo nibyo bimunezeza
Verse 7
Yemw' abatura, ntimwihane,
Mwe gushavuz' Umucunguzi!
Murabuz' abandi kwihana;
Mukingiran' Umwuka Wera!
Verse 8
Yes' umugabe w' ubugingo,
Ni we twese dutegereje
Ntituzongera gushoberwa
Nk' abatahaw' Umwuka Wera