Tuguman' iteka

Gushimisha 37

Verse 1
Tuguman' iteka, — Mukiz' uhebuje Ijwi ryawe ryiza — Rizan' amahoro
Ku manywa na n' ijoro, — Ndagushak' iteka Ndahiriwe, Mukiza: — Twigumanire
Verse 2
Ndagushak' iteka: — Jy' ungum' iruhande Nsind' amoshya yose, — Iyo turi kumwe
Verse 3
Ndagushak' iteka; — Nturiz' amaganya Ngwin' ubu, tubane, — Mbone gutungana
Verse 4
Ndagushak' iteka, — Nyigish' iby' ushaka kand' uce muri jye — Ingeso zose mbi
Verse 5
Ndagushak' iteka, — wa Mwami wera we! Mb' uwaw' unyobore, — Nyir' imigisha we!