Verse 1
Urampamagara, Yesu,
Kuk' uz' izina ryanjye;
Nanjy' uwagucumuyeho
Ubu ndihannye rwose
Verse 2
Nshaka kukwiyegurira:
Mber' Umwungeri, Mwami;
Ujy' undagir' uk' ushaka
Kand' unyikenurire
Verse 3
Wemeye kwitanga rwose
Ng' unkize, Yesu wanjye;
Iyo neza yaw' ishimwe,
Naw' ushimishwe, Mwami
Verse 4
Witinya, mutima wanjye,
Yes' arakujy' imbere:
Mu kubaho kwawe kose,
Nta kizamukunyaga