Verse 1
Yesu, nd' uwawe: nyakira
N' ibyanjye mfite byose
Njye ngukunda, nkwizigire,
Nkomeze nkuyoboke
Nguhay' ibyanjye,
Uko bingana
Mwami wanjye mwiz' unkunda,
Unyiharire!
Verse 2
Yesu nd' uwawe: nyakira,
Niyoroshye, nkuramye
Mpaz' ibyishimo byo mw isi
Ubu, Yes' unyakire
Verse 3
Yesu nd' uwawe: nyakira
Ngir' uwawe by'ukuri
Tum' Umwuka Wer' ambwire
Yuko naw' ur' uwanjye
Verse 4
Byose maze kubiguha;
Numv' umpay' umWet' ubu
Nsingiz' ubwo buntu bwawe
Nkuramye bihimbaje