Verse 1
Nyigiza hafi, Mwami Yesu;
Nyakira, Yesu, nguhungiyeho
Mbumbatiz' amaboko yawe,
Ni ho handutir' ahandi hose. (2)
Verse 2
Nyigiza hafi, Mwami wanjye:
Nta turo ryiza nkuzaniy' ubu
Nzany' umutima wanjye mubi;
Uwuhagiz' amaraso yawe. (2)
Verse 3
Nyigiza hafi y' Uwambambiwe!
Nihanny' ibyaha n' iby' isoni nke
Nzinutsw' ibyo nishimiraga
Ni Wowe nshaka, Yesu wenyine! (2)
Verse 4
Iminsi yose, njye nkwegera,
Ngez' ubgo nzager' i Wawe, Yesu
Maze, mu bwami budashira,
Nzakubahw akaramata, Yesu. (2)