"Uyu mwana w' uruhinja ni nde"

Gushimisha 374

Verse 1
Uyu mwana w' uruhinja ni nde, Wabyawe n' umukene? Dor' aryamye mu kiraro cy' inka Kukw icumbi ryabuze N' Umuremyi w'isi yose; Ni W' uhindutse muto; N' Uwiteka Nyirigira Utaremw' udashira
Verse 2
Uyu ni nde wishwe n' agahinda, Wuzuy' umubabaro, Uj' ashak' imbata za Satani, Byos' abyihanganira? Ni We Mana yacu nziza Idutunganiriza Ibibanza byo mw ijuru N' ibyishimo by' iteka
Verse 3
Uyu ni nd' uv' amaraso cyane, Agahemurwa rwose, Agakubitw' ibipfunsi n' inshyi, Ntagir' umurengera? Ni We Man' ih' imigisha Abo yicunguriye, Kand' izacir' urubanza Abayisuzuguye
Verse 4
Uyu ni nd' ubambge n' abagome Hagati y' abambuzi? Dor' afit' amahwa mu ruhanga: Arashinyagurirwa! Ni We Mana yimy' iteka Mw ijuru ryera rya Se, Igahimbazwa n' abera Yacunguj' amaraso