"Habay'umunsi w'ishimwe mw'ijuru"

Gushimisha 375

Verse 1
Habay'umunsi w'ishimwe mw'ijuru, Yesu yitanga ngw'agere mw'isi, Aza kubyarwa n'umwar'utunganye, Uwer'aturana natw'ababi
Dore urukundo rwatumy'ampfira, Ibyaha byanjy'abibamba mu mva! Maz'arazuka ngo ampuze na Se Nagaruka nzamushimir'ibyo
Verse 2
Habay'umunsi babamb'Umukiza I Gologota ku Musaraba Ahemurw'avumw'atukwa n'abantu Yikorer' ibyaha byanjye byose!
Verse 3
Habay'umuns'aruhukira mu mva Harindwa n'abamarayika be Niko yitanze ngo amber'Umukiza Bihebe mwese, mumwiringire!
Verse 4
Habay'umunsi satan'aratsindwa Ntiyaheza Yesu mu gituro Nukw'arazuka, urupf'arutsinze, None ari mw'ijuru iburyo bwa Se
Verse 5
Hazab'umunsi tuzumv'ah'impanda Harabagiran'ijuru ryose Yes'uwo azaza mu bwiza bwe bwose Azim'ingom' uwo Mwami wanjye