"Reka twongere twishimire"

Gushimisha 377

Verse 1
Reka twongere twishimire Rwa rukundo rudahinduka N' amaraso twahongerewe Ku Musarab' i Gologota
Twogez' ibya Yesu! Tumusingiz' iteka ryose! Twogez' ibya Yesu, Kugez' ubwo tuzaban' i We
Verse 2
Muze mwese, mwitabe Yesu, Mwisuke mu maraso none, Mwakir' ubuntu n' imbabazi, Mubiheshwe na za ntimba ze
Verse 3
Turi mw isi, tunezererwa Imigisha dusogongeye, Ariko ni tumwirebera, Tuzicwa n' umunezero pe!
Verse 4
Tujye twambar' iryo zina rye, Tumukurikire mu nzira Yes' azaza mu minsi mike; Tuzajya kumusanganira
Verse 5
Yesu, wez' imitima yacu, Twuzure na bagenzi bacu, Ni ho tuzaba twiteguye Kugusanganir' ugarutse