Verse 1
Umutim' ukomerekejwe,
Utari womorwa,
Ikiganza cyatobowe
Ni cyo cyawomora
Verse 2
Iy' umutim' uremerewe,
Hatemb' amarira,
Har' umutim' umwe musa
Wawuhumuriza
Verse 3
Umuns iy' ababajwe cyane
N' icyaha yakoze,
Isok' imwe y' amaraso
Yamwoz' akera de!
Verse 4
Ayo maraso n' aya Yesu;
Cya kiganza n' icye;
Wa mutima w' imbabazi
Na wo n' uwa Yesu
Verse 5
Utwerek' ibyo biganza bye
Byatobowe, Mana;
Duhungir' ibyaha byacu
Mur' izo nkovu ze!