Verse 1
Yes' avukiye mw isi,
Yakuriye muri yo,
Yigishwa n' Imana, Se,
Gusobanukirw' isi
Verse 2
Yesu yitegereje
Ubugome bwo mw isi;
Areby' uko bungana,
Arababara rwose
Verse 3
Nukw asang' ab' iyi si
Banze gukiranuka;
Bamuyoberwa rwose,
Bati: Si we mukiza
Verse 4
Yes' abony' ibyo byose
Arabababarira,
Ngo n' abo gucungurwa
No kubon' igitambo
Verse 5
Nukw amenya kw ari We
Uwiteka yatanze
Kubaber' igitambo
Cyo kubahongerera
Verse 6
Ntiyashidikany' ubwo,
Yemera guhemurwa,
Yiteguzwa n' Imana
Kudupfir' abo mw isi
Verse 7
Maz' abantu bo mw isi
Bamubamba ku giti,
Bamubabaza cyane:
Ni ko yadukijije
Verse 8
Mwami Yes' ushimirwe
Ubwo buntu wagize!
Wemeye kumbambirwa:
Nzahora ngusingiza!