"Yes' avukiye mw isi"

Gushimisha 381

Verse 1
Yes' avukiye mw isi, Yakuriye muri yo, Yigishwa n' Imana, Se, Gusobanukirw' isi
Verse 2
Yesu yitegereje Ubugome bwo mw isi; Areby' uko bungana, Arababara rwose
Verse 3
Nukw asang' ab' iyi si Banze gukiranuka; Bamuyoberwa rwose, Bati: Si we mukiza
Verse 4
Yes' abony' ibyo byose Arabababarira, Ngo n' abo gucungurwa No kubon' igitambo
Verse 5
Nukw amenya kw ari We Uwiteka yatanze Kubaber' igitambo Cyo kubahongerera
Verse 6
Ntiyashidikany' ubwo, Yemera guhemurwa, Yiteguzwa n' Imana Kudupfir' abo mw isi
Verse 7
Maz' abantu bo mw isi Bamubamba ku giti, Bamubabaza cyane: Ni ko yadukijije
Verse 8
Mwami Yes' ushimirwe Ubwo buntu wagize! Wemeye kumbambirwa: Nzahora ngusingiza!