Verse 1
Icyamp' ukanyikorera
Amaganya yanjye yose, Yesu,
Ngaturiz' Uwiteka,
Nkamenya yukw ibyanjye byose
Ubitegekesh' ubugwaneza
N' ubgenge burutaho
Verse 2
Kenshi ntiny' ibiribubeho,
Ngahagarik' umutima, Mwami,
Ngize kwizera guke
Icyampa nkarorera rwose
Kwishingikiriza ku by' iyi si,
Nkakwizera wenyine
Verse 3
Nabuzwa n' iki kuyisaba,
Nkajya nyisunga, nkayikoreza
Ayo maganya yose,
Ngahumurizwa no kumenya
Yuko Dat' ugaburir' inyoni
Azanyumvira nanjye?
Verse 4
Ntitwizer' uko bikwiriye;
Umutim' uhagaz' ujugunya
Rwos' amahoro yawo
Arikw inyoni n' uburabyo
Binyigisha k' umuns' ukwiriye
N' ibyawo byago gusa
Verse 5
Umpe kumeny' ibyo nigishwa
N' uburabyo n' inyoni, Mukiza,
Nkwishingikirizeho!
Ngez' ah' ushaka, Mushorera,
Nuko menye, nkiri mu makuba,
Amahor' adashira