Verse 1
Ben' Imana yizerwa,
Twiyonger' umwete;
Maz' imbaraga zacu
Tuzih' Umukiza
Kuko yatwihaye
Dusingize dushima
{Ubwiza n' urukundo
By' Umwam' udukiza.} (2)
Verse 2
Abashavuye mwese,
Muze mudatinya:
Abasenga bizeye
Barahumurizwa
Umuvunyi Yesu
Ni W' urengera bose,
{Kukw ar' umunyaneza;
Ntabw' azabahana.} (2)
Verse 3
Yesu n' inshuti yacu;
Tujye tumwinginga;
Maze, mu byago byacu
Ajy' aturengera
Ni W' uturerera
Ubugingo twahawe,
{Mu butunzi bge, twese
Akadukenura.} (2)