Verse 1
Murinzi we menyesh' igihe!
I wacu se n'i muhero?
At'ijoro ryinjiye cyane:
Buracya hanyuma
Ntukarire, ukomeze;
Nturorere kwiringira,
Kugez'igih' uzagerayho
Ku muns'uhoraho
Verse 2
Murwanyi we, tyo mbwira nawe!
Ansubiza yitonz'ati:
Dore urugamba rurashira:
Guma mu ntambara!
Ntubabare wihangane;
wirek'imirimo yawe
Tuzabon' igihembo cyiza,
Nidutabaruka
Verse 3
Ndacyabaz' ibyaremwe byose
Binsubiza bitya biti:
Iyi si yacu iza gushira,
Haz'ind'ihoraho
Umeny'ibyo bimenyetso
Bigaragaza kuza kwe;
Kand'ibyaremwe uko bingana
Byitez'impanda ye
Verse 4
Twishime mu mitima yacu
kukw'imuhira arihafi
Duhumure, tuzaruhuka
Tutakibabara
Ntukarire, tuzabana;
Ibyago bizashiraho
Ntituzaburay'amahoro
Kwa Yesu mw'ijuru!