Verse 1
Ntukajy' urambirwa—kumwizera,
Nabo wababazwa—N' iby' umubiri
Dor' agufitiye—Ikamba ryiza pe,
Ikamba ryiza pe, ritangirika
Verse 2
Yemwe mwa nshuti mwe—Mwicogora:
Igihe ni gito,—tukaruhuka
Tuzajya mw' ijuru—Tube tutagipfa:
Twitange noneho—Twe gucogora!
Verse 3
Isi y' umwijima—Izashira
Ntabgo tuzongera—No kubabazwa
Tuzaka nk' izuba,—Turabagirana,
Turebe cya giti—Cy' ubugingw' i we
Verse 4
Nuko mwa nshuti mwe,—Mwibabara
Naho mwarambirwa n' iby' iyi si mbi
Tuzumv' impundu' ubgo,—ni dutabaruka;
Ni bo tuzashira—Umubabaro