"Yesu n' ubugingo bgacu"

Gushimisha 387

Verse 1
Yesu n' ubugingo bgacu; Aduh' amahoro ye Ni We rembo twinjiramo, Tukagera kwa Data, Iyo tubuz' amahoro, Tuba tumuvuyeho Tumwizere, ni we Nshuti; Twe kubur' amahoro!
Verse 2
Dor' ikizan' ubukonje N' ukutiban' ibyaha, Bikaguma mu mutima, Bikazinur' Umwuka Yemw' abifuz' ubugingo, Mwe kuguma mu byaha Yesu yaradupfiriye: Nta cyatuma dukonja!
Verse 3
Ni dutungurwa n' iby' isi, Tukabeshywa n' Umubi Yuko twigirir' umwete, Tukang' Umusaraba, Twang' iyo nzira — s' iyacu Tuzagenda nka Yesu, Yambitsw' ikamba ry' amahwa, Yemey' Umusaraba
Verse 4
Mur' iyi si, si hw i wacu; Tuyinyuramo gusa Tuyigendemo nka Yesu, Wemey' Umusaraba Tuzi ko yisiz' ubusa, Nta n' icyo yisigiye, Kandi nta n' icyah' afite: Ni twe yaj' acungura
Verse 5
Kuger' ikirenge mu cye Emer' Umusaraba; Rek' ibir' inyum' iy' uva, Witiny' ibir' imbere Yes' ubwe ni W' ur' imbere Ari W' utubeshaho; Ni We no kunesha kwacu: Turabimushimiye
Verse 6
kubw' abanze kwiha Yesu, Inzir' irakomeye Arikw' irimw' amaraso; Ni y' ajy' adutsindira None abatagira Yesu Bazajya bananirwa: Umubiri ntabwo uneshwa; Ntunezez' uwiteka
Verse 7
Non' abemeye kwitanga kwemer' umusaraba, Amaras' abera mashya Ukunda kumwumvira Mu makuba no mu byiza, Tuzagendana na we Ntabw' azaduhemukira kuko yabinesheje