Verse 1
Tunganir'Imana ubudasiba
Jy'uhora uyisenga
Kand'uyumvire
Jy'ubana n'abayo, jy'ufash' indushyi
Ntusibe na rimwe kuyikorera
Verse 2
Tunganir'Imana Jy'ubana na Yo
Nutumbira Yesu Uzaba nka We:
Bose bazamenya k'ubana na We,
Barek'ubugome Bitabe Yesu
Verse 3
Tunganir'Imana, Ikuyobore
N'uterwa n'ibyago, jy'usanga Yesu
Ntiyirengagiza, umwiyambaza
Uyoboke Yesu ni we Shobuja
Verse 4
Tunganir'imana, tuz'umutima
Muby'ukora byose wihutiraho
Jya wumvir'Umwuka; Gwiz'urukundo:
Nta son'uzagira, n'ubona Yesu