Verse 1
Wa Mukristo muto we,
Ujy' utiny' iby' abandi;
Wibikoraho rwose,
Haba no kubyifuza!
Verse 2
Byos' ibitar' ibyawe,
Ntubikoreho rwose,
Naho bizaba bike,
Bidafit' igiciro
Verse 3
Uwo Yes' akijije
Bimubir' umuziro;
Yize no gutegeka
Amaboko n' amaso
Verse 4
Naho wab' umukene,
Wemer' ibyo wahawe;
Gendana na Shobuja,
Itek' unezerewe
Verse 5
Zinukw' ibibuzanywa,
Iby' Umwami w' iyi si
Ajy' arimbuza benshi,
Ababuz' ubugingo
Verse 6
Izer' Umucunguzi,
Ub' uwo kwiringirwa!
Birut' ubutegersi
N' ubutunzi bgo mw isi
Verse 7
Kand' uhore wibuka
Ko yasezerany' ati:
Uzanesha kubwanjye
Azabona kuzuka