"Ngabo z' umwete, mubyuke"

Gushimisha 390

Verse 1
Ngabo z' umwete, mubyuke, Nimurwanir' Umwami; Mwatoranijwe n' Imana: Kubwayo muranesha Mwitegure mu mitima, Mwirind' ibibashitka; Isi muyigandurire Yes' Umwami w' abami
Verse 2
Mubgiriz' ab' isi bose Urukundo rw' Imana; Abatuye mu mwijima Mubabwir' iby' umucyo Abayobye batizera, Muti: Mwemere Yesu, Kukw akunda guhabura Imitim' izimiye
Verse 3
Mujye mu bihugu byose, Mubwiriz' iby' Umwami; Mujyan' Umwuka we Wera; Muzavug' ibye neza, Itorero rye rigwire Mu bari mw isi yose: Izina ry' Umwami Yesu Ripfukamirwe hose
Verse 4
Hahirw' abizey' Umwami, Bakamubabarizwa; Bazabon' ingororano Umuns' azagaruka: Baziman' iteka ryose Hamwe n' Umwami Yesu, Mu bgami bge budashira, Kuko bamukoreye