"Kugeza gupfa, tuzakuyoboka"

Gushimisha 391

Verse 1
Kugeza gupfa, tuzakuyoboka: Kugeza gupf' ur' Umwami wacu Duhagaritswe kw ibendera yawe; Tuzahapfira tukwiringiye
Kugeza gupfa, turwan' intambara; Ni kw ingabo z' Umwami zinesha; Kugeza gupf' Umusaraba wawe N' Ibendera yac' abacunguwe
Verse 2
Kubgawe, Yesu, ni byiza kubaho; Inzira yaw' iratworohera Ni nde wakwanga kugukurikira, Wowe, Mukiza wadupfiriye?
Verse 3
Kugeza gupfa, dutegekwe nawe Ubw' uriho, tuzabaho natwe! Wumviy' Imana, ntiwanga no gupfa, Ndets' udupfira n' urupfu rubi
Verse 4
Mukiz' uz' intege nke zacu rwose; Tuzi ko twagwa mu nzira yacu, N' utaza gusohoz' isezerano Ryo kuturengera, tukiriho
Verse 5
Umwuka waw' udushorer' iteka, Kand' imitima yac' iwumvire, Ngo tub' ubwoko bwaneshej' urupfu Kubgawe, Yesu wadupfiriye!