"Basirikare ba Kristo, mubyuke"

Gushimisha 392

Verse 1
Basirikare ba Kristo, mubyuke, Murasane n' isi n' umubiri n' Umubi; Muze murwan' iyo ntambara nziza: Dor' ibendera mwahawe, n' umusaraba Nimumuyoboke! Arabarengera! Tumufite, tuzanesh' Umwanzi Satani
Verse 2
Ntumwa za Yesu, ngo, Mwese mugende, Mujye mu bihugu byose byo mur' iyi si Mwumvish' abaremwe bos' ubutumwa, Muti: Yesu yabacunguj' amaraso ye Muti: Mumwemere, nukw ababature! Ni We wadutumye kubga rwa rukundo rwe
Verse 3
Yemwe Bakristo, mubyuke n' ingoga! Nimucan' amatabaza, mubo mas' ubu Wa Mukw' araje: mumusanganire! Azajyan' abiteguy' i bgami mw ijuru Mwitange, noneho Ntimugapfapfane! Dor' araje niko yadusezeranije!