"Yesu, tugushimir' abera bawe"

Gushimisha 393

Verse 1
Yesu, tugushimir' abera bawe, Baguhimbarishaga kukwizera, None bari mu buruhukiro: Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
Verse 2
War' igihome cyabo n' urutare, War' umugaba wabo ku rugamba, N' izuba ryabo ryo mu mwijima Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
Verse 3
Nkuko bagirag' ubutwari bwinshi, Kurwana kwacu natwe kube kwiza Tuzahazwe na b' ingororano; Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
Verse 4
Gufatanya na bo kwacu ni kwiza; Bafit' ubwiza: twe tugir' inenge; Dusangira na bo Databuja Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
Verse 5
Iyo tugiye gucogozwa rwose N' intambar' idasiba, ni bwo twumva Impundu zabo, tugakomera Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
Verse 6
Dor' ubugingo bwacu ni nk' umunsi; Bugiye kwira, maze turuhuke; Tuzabon' amahoro mw ijuru Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
Verse 7
Bukeye hazaz' undi munsi mwiza, Bazazuka bafit' ubwiza bwawe; Umwami Yes' azazana na bo, Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!
Verse 8
Kand' azakir' intore ze zo mw isi Ku mpera y' isi hos' aziteranye, Zijye mw ijuru zimusingiza Mwami wacu Yesu, tugushime cyane!