Verse 1
Duhurure ngo twitabe,
Tujye mu ntambara
Mbe, kwicara kumaz' iki,
Satan' akiriho?
Dor' ar' imber' ahagaze
We n' abadayimoni
Twiringiy' Umucunguzi
Ko yamunesheje
Kwizera Krisito!
Kwizera Krisito!
Ni ko kudushoboza
Kunesh' iby' iyi si
Verse 2
Twahaw' inkot' ikomeye,
N' Ijambo ry' Imana
Ni yo yanesherej' abe
Mu bihe bya mbere
Ingabo yitwa kwizera
Yarabakingiye
Natwe ni y' idukingira
Twiringiye Yesu
Verse 3
Abanzi baragwiriye,
Barwany' Uwiteka
Tuzabanesha, twambaye
Intwaro ze zose:
Ingofero y' agakiza,
Umweko w' ukuri,
Inkweto z' amahoro ye,
Biradukomeza!
Verse 4
Unesh' ibyah' azambikwa
Umwambaro wera
Yes' azavug' izina rye
Ku Mana mw ijuru
Dukanguke, dutambuke,
Turwan' intambara!
Tunesh' abanzi, twizeye
Izina rya Yesu