Verse 1
Mw isi tubonana n' inshuti,
Tugatandukana vuba:
Mw ijuru si ko biri
Tuzabon' ihyishimo,
Ibyishim' ibyishimo
Tuzabon' inshuti zacu,
Tutakibasha gutandukana.
Verse 2
Ni hw abakund' Umwami Yesu
Bose bazateranira,
Batagitandukana
Verse 3
Kandi tubony' Umucunguzi,
Tuzagir' umunezero
Urut' iyindi yose
Verse 4
Kandi tuzajya duhimbaza
Yesu, tumuririmbirira
Mw ijur' iteka ryose