Verse 1
Iyi si turimo—N' iy' ibyago
N' iy' umubabaro—N' amakuba;
Isi nshya tujyamo,
Yo n' iy' igikundiro
N' iy' umunezero—N' amahoro
Verse 2
Kukw ari ho Yesu—Atunganya,
Ari hw azajyana—Abantu be
Abo yikuriye
Mu bise by' urupfu rwe,
Abo yikirije,—Bakab' abe
Verse 3
Yemw' abakijijwe—N' amaraso
Mwaneshej' ibyaha—Kubwa Yesu,
Muhore mukunda
Umuremyi w' ijuru,
Muhore mwifuza—Kuzabayo
Verse 4
Nimuze, twibuke—Ababayo:
Nta byaha bagira; n' ab' Imana
Natw' abakijijwe
Dukund' Umucunguzi,
Tunezerenye ko—Tuzab' i We
Verse 5
Nimuze, tugire—Umutima
Uzinukw' iyi si—Y' umwijima,
Kukw abari mw isi
Bataz' Umucunguzi,
Batandukanijwe—N' Uwiteka