"Twebw' abasiganirwa"

Gushimisha 400

Verse 1
Twebw' abasiganirwa Aho dutegekwa, Twitegey' ururembo Tuza gutahamo
Urwo rurembo rwera N' ibirimo byose Byubatwse n' izahabu Zirabagirana
Verse 2
Reka mbaganirire Ibiri muri rwo, Mumeny' ibyiza byarwo, Murwifuze namwe
Verse 3
Urupfu ntirubayo, Nta no kunanirwa, Nta mbeho, nta n' izuba, Nta ndwara, nta byago
Verse 4
Udakijijwe wese Ntabg' azatahamo, Kukw azahezwa hanze Hamwe na Satani
Verse 5
Mbe, mur' izo si zombi, N' iyih' uhisemo? Mbes' iyi s' izashonga Ni y' uzahamamo?
Verse 6
Musig' iby' ino mw isi Bitazahoraho, Mwiyegurire Yesu, Umwami w' ijuru