Verse 1
Nyenyeri yo mu museke,
Ubonets' uri kw ijuru,
Ur' umucy' utuvira
Tumurikir' imitima,
Utweyurir' umwijima
Ukunda kuba mw isi
Mwami, Mwana—w' Uwiteka,
Muri Wowe,—har' umucyo:
Jy' udushorera, Mukiza
Verse 2
Ni Wowe, Yesu, wanshats
Mu mwijima wa Satani,
Ubwo nari muri wo,
Wowe, Mucunguzi wanjye,
Wankuye mu bgenge buke
Kubg' urukundo rwawe
Verse 3
Wiyambuy' icyubahiro,
Wigira nk' umugaragu
Utagir' agaciro
Uhorw' ibyaha nakoze,
Mpeshw' amahoro n' ubuntu
N' urupfu rwawe, Yesu
Verse 4
Mucunguzi, mbane nawe,
Njye nkwizeran' umurava:
Uz' intege nke zanjye;
Njye nkor' iby' ushaka byose
Non' unshunshumurireho
Umwuka wawe Wera