Verse 1
Yesu Krist' agiye kuza:
Tubyuke, ben' Imana
Igihe eye kiri hafi:
Umwam' azaboneka. (2)
Verse 2
Aje kwimana n' abera
No gukiz' Itorero
Ni W' uzaryambik' ikamba
Ry' ubgiza budashira. (2)
Verse 3
Ntutinye, mukumbi muto:
Ukundwa n' Imana, So;
Umusaraba wa Yesu
Ni wo bendera yawe. (2)
Verse 4
Abo mw isi ni bakwanga,
Biguhesh' umugisha;
Urukundo no kwizera
Bizaguha kunesha. (2)