Verse 1
Dor' is' ukunt' ikwifuza:
Mukiz' iragukumbura!
Umv' uko bagutakira,
Ngo n' iki kigutindije?
Uzaza ryari, Mucunguzi,
Wime bga bgami budashira,
Ngw ibyaremwe byose byishime?
Icyamp' ukaz' udatinze!
Umwami Yes' ubw' azaza, (3)
Tuzamureba, tunyurwe!
Verse 2
Azazana n' ingabo ze,
Impanda bazivugije,
Abapfiriye muri We,
Bazuke, bamusang' ubwo!
Natw' abazaba bakiriho
Atujyane hamwe na bo,
Tubane na W' iteka ryose
Icyamp' akaz' adatinze!
Verse 3
Satani n' abadayimoni
Bazahunga mu maso he,
Ab' isi b' abagurano,
Azaza ngw ababature!
Kand' amahor' azatwar' isi;
Azac' intambara, zishire,
Ahindur' ibi byose bishya
Icyamp' akaz' adatinze!
Verse 4
Bagenzi, tube mas' ubu,
Duhore tumwiteguye
N' ukuri, Databuj' uwo,
Nta wuz' igih' azazira
Nyamar' azaza ku ngoma ye,
Aya makub' ayamareho
Duhumure, dutegereze
Icyamp' akaz' adatinze!