Verse 1
Jyan' umucyo mur' Afurika!
Gend' uyimaremw umwijima!
Bwir' abantu bose barimo
Yuko Yes' akiza,—Ko yagukijije
Ni We Mwami;—Ni We Mwami:
Ni We Mana—Ijy' ikiz' abanyabyaha
(twebg' abanyabyaha)
Verse 2
Mbese, mur' Afirika hose,
Ko harimw umwijima mwinshi?
None kugira ng' ushiremo,
Yes' aragutumye—Kuvug' Ubutumwa
Wiceceka!—Wiceceka!
Jyan' umucyo—Umurikir' Afirika
(abo mw Afurika)
Verse 3
Harihw ingororano nziza
Yesu yiteguye gutanga:
Azazih' umuntu witanze
Ngw avug' Ubutumwa,—Ngw ajyane n' umucyo
Reba Rwanda!—Reba Rwanda!
Icyibaza:—N' ik' i Rwanda ikubaza?
(Mbe, n' ik' ikubaza?)
Verse 4
Reba Yes' Umwana w' Imana
Yari mw ijuru hamwe na Se;
Maz' abonye tugiye gupfa,
Ava mu bwiza bwe,—Aza mur' iyi si,
Ni ko gupfa;—Ni ko gupfa
Urw' isoni—Rwo ku musaraba mubi
(ari twebg' azize)
Verse 5
Mwami Yesu, nsabye k' umfasha,
Ukankiz' ibyaha bindushya,
Bigatuma ntabasha rwose
Kuvugak' ukiza,—Ngo nkuber' intumwa
Itatumwe—Itatumwe
N' abakuru,—Itumwe n' Uwampfiriye
(ker' i Gologota)