"Jyan' umucyo mur' Afurika"

Gushimisha 406

Verse 1
Jyan' umucyo mur' Afurika! Gend' uyimaremw umwijima! Bwir' abantu bose barimo Yuko Yes' akiza,—Ko yagukijije Ni We Mwami;—Ni We Mwami: Ni We Mana—Ijy' ikiz' abanyabyaha (twebg' abanyabyaha)
Verse 2
Mbese, mur' Afirika hose, Ko harimw umwijima mwinshi? None kugira ng' ushiremo, Yes' aragutumye—Kuvug' Ubutumwa Wiceceka!—Wiceceka! Jyan' umucyo—Umurikir' Afirika (abo mw Afurika)
Verse 3
Harihw ingororano nziza Yesu yiteguye gutanga: Azazih' umuntu witanze Ngw avug' Ubutumwa,—Ngw ajyane n' umucyo Reba Rwanda!—Reba Rwanda! Icyibaza:—N' ik' i Rwanda ikubaza? (Mbe, n' ik' ikubaza?)
Verse 4
Reba Yes' Umwana w' Imana Yari mw ijuru hamwe na Se; Maz' abonye tugiye gupfa, Ava mu bwiza bwe,—Aza mur' iyi si, Ni ko gupfa;—Ni ko gupfa Urw' isoni—Rwo ku musaraba mubi (ari twebg' azize)
Verse 5
Mwami Yesu, nsabye k' umfasha, Ukankiz' ibyaha bindushya, Bigatuma ntabasha rwose Kuvugak' ukiza,—Ngo nkuber' intumwa Itatumwe—Itatumwe N' abakuru,—Itumwe n' Uwampfiriye (ker' i Gologota)