Verse 1
Umurimo wacu—Ni mwiza cyane:
Dushakire Yesu—Abazimiye
Iyo babonetse,—Abo mw ijuru
Bajya baririmba,—Bat' Aratsinze
Uyu murimo ni mwiza;
N' Umwami Yesu ntahwema
Dushishikare dukore:
Ni W uduter' imbaraga
Verse 2
Uwitek' ashimirw'—Umucunguzi
Wadutoye twese—Ngo tube benshi
Tur' ab' intege nke:—Tujye twizera,
Twe kugir' ubute—Tumukorera
Verse 3
Uyu murimo we—Tuwuhoremo:
Twibuk' izo mbuto,—Tuzibagare!
Nyir' ibisarurwa—Yaradutumye:
Tuzagororerwa—Tuzimuritse
Verse 4
Mu makuba yose—N' ibibabaza,
Naho batugaya,—Tuzakomere
Twibuk' umurimo,—Tuwukomeze,
Tub' ab' urukundo,—Ben' Uwiteka!