Verse 1
Abakijijwe mwese,
Abo dufatanije,
Muze none twibaze
Ibyo twakora
Abakunzi ba Yesu,
Nkuko yadukijije,
Ni ko bidukwiriye
Kwamamaz' ibye
Verse 2
Igihe kizagera,
Iman' itwibarize
Ab' iwacu mu rugo
N' abaturanyi
Verse 3
Nuko, tubageremo,
Tubabwir' ibya Yesu,
Kand' Umwuka w' Imana
Adukoreshe
Verse 4
Dor' abadakijijwe
Baragwiriye base:
Bazakizwa bate se,
Bataburiwe?
Verse 5
Reka tubasabire,
Kandi tubabwirize,
Bene wacu bakizwe
Yes' ashimishwe