Nasezeranije guhora

Gushimisha 41

Verse 1
Nasezeranije guhora Ngukurikira, Yesu; Iminsi yose' umpore hafi, Mukiza wanjye mwiza Singitiny' intambara mbi zose, Wow' umpagarikiye Sinashobora kuzimira, Ni mpora nkuyoboka
Verse 2
Ndashaka yuko twibanira, Ni ngeragezwa n' isi Numv' amajwi yay' anyinginga Iteka ngo nkuveho Ababisha baranyegereye, Bar' inyuma n' imbere Nyamara, nkwisunge, Krisito, Undind' ibicumuro
Verse 3
Mukiz' ijwi ryawe numvise Rindutir' ayo yose: Unyongorere mu mutima Ngo ntumvir' ayo moshya, Hor' umbgiriz' ibyo kuntinyura, Kand' uhor' untegeka, Uvuge ngo nanjye nkumvire, Murengezi nizera
Verse 4
Mukiza wasezeranije Abagukurikira Yuk' uzabageza mw ijuru, Bahoraneyo nawe Kandi nanjye nasezeranije Guhora ngukorera; Umfashish' ubuntu n' ibambe, We Databuja wera
Verse 5
Kand' umpe kuger' ikirenge Mu cyawe, Muyobora Imbaraga zawe zonyine, Ni zo njya niringira Ujy' unyobor' iyo nzira yawe, Nkiriho mur' iyi si; Maz' uzanyakire mw ijuru, Mukunzi wankijije