Verse 1
Yesu, ni Wowe dushima:
Watuguz' amaraso yawe
Cya gihe wadupfiraga
Imibiri n' imitima
N' iyawe kubw' ubuntu bwawe
Buduhay' ubukiriro
None tur' abawe—Kuko wadutoye;
Tugushime,—Udukere, Mucyo wacu,
Twe kuguma mu mwijima
Verse 2
Twebwe si twe twagushatse:
Ni Wow' ubwawe wadukunde
Kubw' ubuntu bwawe bwinshi
Twebwe nta ntege dufite:
Nta wabasha kugukorera,
Utamuhay' imbaraga,
Yobor' imitima!—Tujyane kwa Data
Mu bgami bwe:—Ab' ukuri babushaka
Ntibanga gusuzugurwa
Verse 3
Garagaz' ubuntu bgawe
Ku bataz' ubwami bw' Imana,
Bigumiye mu mwijima
Kera kose ntibumvise
Ubutumwa butunezeza
Bukesh' imitima yacu
None, wategetse—Umucyo w' ukuri
Ng' uboneke.—Mwami Yesu, tuyobore,
Utwerek' inzira yawe
Verse 4
Ibisarurwa ni byinshi,
Abasaruzi ni bakeya:
Tum' abagusarurira!
Duhatwe n' ubuntu bwawe
Guhamagar' abantu benshi,
Bahabw' ibyiza by' Imana
Uwemerwa wese—Mu bgami bg' Imana
Arahirwa;—Anezezwa n' amahoro
Azagir' iteka ryose