"Ai Data wo mw ijuru"

Gushimisha 411

Verse 1
Ai Data wo mw ijuru, Tur' abasaruzi, Ubakure muri twe Babone kugenda, Bavuge Yesu cyane Ko yaducunguye, Kw ari We Mana yacu Irokor' ab' isi
Verse 2
Yaguherey' ubuntu; Jy' utangir' ubundi! Ibyo dufite byose Bikomok' ahw iri Twemeze cyane rwose, Mucunguzi wacu, Gutumwa nawe hose Mu bo wapfiriye
Verse 3
Mukiza wacu Yesu, Utwuzuz' Umwuka, Mwami tukwigireho, Nkuko wagendaga Twe kub' abanyabute, Dushishikarire Gukor' ibyo tubwirwa N' Iman' ihoraho
Verse 4
Reb' igihugu cyacu, Uko barimbuka! Ntubabazwa n' i wanyu, Akaga barimo? Satan' Umwami wabo Arabazitiye, Ashaka ko babana Mur' urya murimo
Verse 5
Induru ziravuze, Ubatabar' ubu! N' ucogozwa n' iby' isi, Babwirwa na nde se? Tang' umubiri wawe N' ingingo n' ubgenge, Ubone gutabara Abo yapfiriye
Verse 6
Urwanane na Yesu: Kweta bihebuje! We kwitwaz' umufuka N' ibitabo gusa! Gend' ubyawe n' Imana Ukijijwe rwose, Wuzuy' Umwuka Wera No kwizera na ko
Verse 7
Ijwi ry' Umwami Yesu Rirakubwira ngo: Jya mu mahanga yose, Uvug' ibya Yesu, Babyarw' ubwa kabiri Yes' abarokore, Babatizwe n' amazi N' Umwuka Wera de