"Isi yos' iririmbe"

Gushimisha 412

Verse 1
Isi yos' iririmbe—Ibitangaza Umukiza wa twese—Yadukoreye Amahang' ukw angana Yos' asingize Yesu!
Verse 2
I burasirazuba,—Bamuhimbaze! AbaShinwa bashime—Umucunguzi, AbaHindi bemere Yesu wabapfiriye
Verse 3
Kandi n' Abisilamu—Bamusingize: N' amahanga barimo—Ayabature Yes' Umwami, bemere Yuko yabacunguye
Verse 4
Abatuye mu mbeho,—Aho bagira Ijoro rirerire—Ritinda gucya, Bemer' Umucyo w' isi, Ngo bave mu mwijima
Verse 5
N' abo mu Rwanda rwacu,—Bamusingize Bang' ingeso za kera,—Bamuyoboka, Bati: Ngwin' utwimemo, Ur' Umwami w' ijuru
Verse 6
Amahanga yo mw isi—Yos' ukw angana Yemer' Umucunguzi,—Amuyoboke; Abakijijwe bose Bamusingiz' iteka