Verse 1
Urutare rw' Imana
N' ingab' idukingira
Duce ku Musaraba,
Tunesh' Umwanzi wacu
Tugende mu misozi,
Tubabwir' ibya Yesu:
Maze, na bo bakizwe
Be kujya mu muriro,
Verse 2
Isi yacu yuzuye
Agahinda n' ibyaha;
Satani yagwijije
Abo yahumishye
Verse 3
Bene wacu bo mu ngo
Ntabwo bazi Krisito:
Baribaz' ukw ameze
No gukizw' icy' ari cyo
Verse 4
Abahisemo Yesu,
Nimuze, dutambuke,
Twerekan' ubuntu bwe
N' amaraso twozemo
Verse 5
Kand' abishushanije
Ntibazajya mw ijuru,
Kerets' abakijijwe,
Buhagijw' amaraso
Verse 6
Abafit' idini nsa,
Bakayoberwa Yesu,
Ni bo batubabaza:
Ntibazajya mw ijuru!
Verse 7
Nshuti, warahemutse;
Yes' uramubabaje
Dore, wamuvuyeho,
Wibagirw' ubuntu bwe
Verse 8
Nanjy' Iman' inkomeze,
Ne kujya mubabaza;
Nukw amfash' anyobore,
Nite ku rukundo rwe