Verse 1
Turashim' Imana yuko twavukiye
Ku ngoma y' Umwami Yesu, Nyir' imbabazi
Iyo tuvuka ku ngoma ya Satani,
None tuba twihebye,
Yesu, tugukunde cyane (x3)
Kuko watwitangiye!
Verse 2
None baba badutapfunir' itabi,
N' amajosi n' amaboko byuzuy' impigi:
Byos' Umwami Yesu yabidukuyeho,
Nukw aduh' amahoro
Verse 3
Dukunde Yes' udukunda turi bato!
Yaturemeshej' Ijambo ryayo ryonyine;
Yaduhaye n' ababyeyi badukunda,
Batureran' ineza