Mwami wanjye, nshaka kuba

Gushimisha 42

Verse 1
Mwami wanjye, nshaka kuba Uwakijijwe nawe; Nake kubgawe wenyine Kuk' ur' umucyo wanjye; Mu kwitonda kwanjye numve Urukundo rw' ukuri, No mu mwijima w' ijoro, Nkwibuke, Mwami Yesu
Verse 2
Mwami wanjye nshaka kuba Urumuri kubgawe, Ngo njye mmurikir' ab' isi Baheze mu mwijima Nakire mu nzira zabo, Bakuri kure cyane Mbageze ku Mwami Yesu, Ngo na bo bamwizere
Verse 3
Mwami wanjye nshaka kuba Uvug' ijambo ryawe, Namamaze, Databuja, Yuko watubambiwe: Abari mu rupfu rubi, Mbabgir' ikibakiza, Mpumuriz' abababaye; Nyobore bos' i Bgami