Verse 1
Habay' umuntu twizeho;
Izina rye ni Yosefu—kera
Verse 2
Yar' afit' abavandimwe,
Nyamara barahemutse—cyane
Verse 3
Bamujugunye mu bushya,
Basig' umwend' amaraso—menshi
Verse 4
Hanyuma, bamucuruza
N' abantu b' Ishimayeli—bamwe
Verse 5
Babeshya se, bavuga ko
Yariwe n' inyamaswa mbi—si byo
Verse 6
Mw Egiputa, yarafunzwe;
Iherez' arafungurwa—neza
Verse 7
Abon' ukw arotorera
Umwami waho, Farawo—koko
Verse 8
Bamufunguy' ahinduka
Igisonga cya Farawo—cyiza
Verse 9
Hatey' inzara, bene se
Bamanuka kwihahira—i we
Verse 10
Yanga kubirondorera,
Ngo bemer' ibyo bakoze—bibi
Verse 11
Iherezo, barihana,
Nukw arabababarira—rwose
Verse 12
Abakiran' imbabazi,
No kwimuka, barimuka—bose
Verse 13
Baraza, bav' i Kanani,
Bazana na se, Yakobo—ubwe
Verse 14
Uko ni ko Yosef' uwo
Yakijije bene wabo—bose
Verse 15
Bisa n' ubuntu bwa Yesu
Yagiriy' ababisha be—ni twe!