Verse 1
Nguhaye, Data wera,
Uyu mwaka wose,
Ngo mbone kub' uwa we
Mu bibaho byose
Sinasaba kw ibyago
Mbikurwaho byose;
Icyo ngusabye n' uko
Nzajya ngushimisha
Verse 2
Mbe, ni nde wah' umwana
Byos' ibyo yifuza?
Nyamara se ntamwima
Ibyiza by' ukuri
Nawe, Man' iby' uduha
Biradukwiriye:
Birut' ibyo twibwira
N' ibyo twisabira
Verse 3
Ahar' ubuntu bwawe
Buzanyemerera
Kubon' ihirwe ryinshi
Ntari nsanzwe mfite;
Byamera bityo, Mwami,
Nzajya ngushimira,
Ngo nkuz' izina ryawe
Mu bataryemeye
Verse 4
Nib' uzashaka yuko
Mbon' imibaboro
N' ibyago n' amakuba,
Ngo mfush' ibyo nkunda;
Nabg' uzamfashe, Mana,
Ngo nibuke Yesu,
Uburyo yihanganye,
Ubgo yamfiraga
Verse 5
Nuko, mu byago byose
Nzajya ngusingiza,
Menye kw iby' umpa byose,
Biva mu rukundo
Nuk' uyu mwaka wose
Ub' uwawe, Mana;
Mu byiza no mu byago,
Mbiguhimbarishe