Verse 1
Reka nshim' Umwami Yesu
Kuko yankunze rwose:
Yarampinduye mb' umwana,
Ngo tubane mw ijuru
Reka nshim' Umwami Yesu
Ko yamvanye mu byaha;
Noneho, mfit' amahoro
Arut' ay' isi cyane
Verse 2
Mur' iyi si dutuyemo
Yuzuy' uburiganya,
Ntabgo yabasha guhaza
Iby' imitim' ishaka.
Verse 3
Kand' Umwuka wawe wera,
Abamuhawe bose,
Ni W' ujy' abazinukisha
Kwifuz' iby' isi byose,
Verse 4
Ujye wirukan' ubwenge
Bwa Satan' anzanira
Bwo kuntandukanya nawe,
Isoko y' ubugingo
Verse 5
Yemw' ababyawe n' Imana,
Mujye muhirimbana,
Mugere ku Musaraba,
Mubone kunesh' isi
Verse 6
Yes' amaz' imyaka myinshi
Ajy' atwihanganira;
Nimuze, dusig' ab' isi,
Babone kutwifuza
Verse 7
Mwe kujya muvuga Yesu,
Uwo mwumvany' a bandi;
Mujye mumureb' ubwanyu,
Ari ku Musaraba
Verse 8
Mwe kujya mukebaguza
No gusubir' inyuma
Mu byo mwahozemo kera,
Mudahemura Yesu!