"Iteka nagendaga"

Gushimisha 424

Verse 1
Iteka nagendaga; Ndemerewe n'ibyaha Ntihagir' ikibasha Kumar' Umubabaro
Ndashim' Umusaraba Ndashima ya mva nziza Ariko cyane cyane, Ndashima Umwami Yesu
Verse 2
Kugeza Ubwo nageze Ahantu heza cyane Hangiriy' umumaro, Ntazibagirwa Ukundi
Verse 3
Iri n'itangiriro Ry'umunezero Wanjye; Aha ni h' Umutware Wamvuye Ku mugongo
Verse 4
Ku Musaraba mwiza, Ni h' Umunt abonera Abagabo batatu, Bakamuhumuriza
Verse 5
Ku Musaraba mwiza, Ni h' Umunt' abonera Urwandiko rw'ijuru Rutar' urw'itorero
Verse 6
Umugabo nta bwenge Yagiye nta rwandiko, Agira ngw azinjira Nk'ukw' abandi binjira
Verse 7
Nukw' ageze Kw'irembo, Bamubaz' urwandiko Rwa Katanga Ka mbere, Asanga atarufite
Verse 8
Mu Rubavu Rwa Yesu, Havuyemw amaraso Y'uruzi rw'ubugingo Yoza Umutima Wanjye
Verse 9
Gira Umwete Winjire Mu Maraso Ya Yesu; Uzashirahw inenge Mu Mutima Wanduye