"Kera narabatijwe"

Gushimisha 425

Verse 1
Kera narabatijwe Kandi ndakomezwa, Ntari nabon' amaraso Y' U mwana w' Imana
Ko wamfiriye, Ndakwitur' iki? Ndaguh' uyu mutima N' ubugingo bganjye!
Verse 2
Mwa bafit' ibyaha mwe, Nimuze, mukizwe: Yesu ni We bukiriro Bw' abantu banduye
Verse 3
Mwumv' aho dukirizwa: Ni ku Musaraba Utahagez' ashobewe Ntabw' ababarirwa
Verse 4
Mwami Yes' unyemere, Njy' ah' ur' uko nd' uku, Unyuhagiz' amaraso, Ayo wamviriye
Verse 5
Yesu, warampfiriye, Uwakugomeye; Nkuruwe n' uko wankunze; Ngusanze non' ubu
Verse 6
Noneho, ndakwinginze, Nshyira mu maraso, Ay' igiciro wavuye; Bizambuza kugwa
Verse 7
Kand' iyo ngiye kugwa, Arankuyakuya; Maz' akanyigiza hafi Kukw ankunda cyane
Verse 8
N' ubu ndacyabanguka Kuyob' inzira ye; Nakwihana, nkamwisunge, Angaruramw ubwo
Verse 9
Uwiteka Rurema Na Yesu yabyaye N' Umwuka Wera bahwanye, Nsingiz' ubutatu