Verse 1
Urukundo rwa Yesu
Koko rwatugezeho,
Rudukura mu kaga
Ko gukund' iby' iyi si
Yes' arakiza: (3)
Ni we wankijije
Verse 2
Mwemeye kw abakiza,
Mukabambanwa na We
Yes' azabajyan' i We,
Mu bgiza budashira
Verse 3
Abahaw' Umwuka we,
Mugahinduka bashya,
Mujye mumunambaho,
Muzageze ku gupfa
Verse 4
Ariko mbaburire,
Abajya bigumanya,
Mbese, muzageza he
Kutagir' ibyishimo?
Verse 5
Reka kwihakirizwa:
Abo si bo bakiza!
Kandi ntibakwandika
Mu Gitabo cya Yesu!
Verse 6
Kwihana s' ubuhanga
Cyangwa guca mu bgenge,
Keretse kwanamiza
Yuk' ur' umunyabyaha
Verse 7
Abakunda kwihana,
Mukareba Siyoni
Yo mw ijuru ry'Imana,
Mujye muhishimira!