Verse 1
Dor' inzira nziz' ijya mw ijuru
Ic' aho yabambwe ku Musaraba;
Yayibwiy' umwambuz' umwe wihannye,
Ashir' agahinda, arakizwa
Verse 2
Tuzakizwa na nde tutizeye
Umukiza wacu wadupfiriye?
Yagiz' agahinda k' abarimbuka,
Atang' ubugingo, ngw abakize
Verse 3
Nimukizwe mwese kurimbuka,
Mugir' ubugingo bw' abakijijwe,
Mwizigir' Imana yabacunguye,
Muyiture byose kubwa Yesu
Verse 4
Dor' uko mu Rwanda barimbuka!
Mubabwir' imana yac' ibakize,
Tuzahanwe na bo kuba mw ijuru,
Nta gahinda kose, nta kwicuza
Verse 5
Wa Musaraba we, ndakwifuza!
Waneshej' urupfu rwic' ab' iyi si;
Watsinz' i kuzimu n' ibibabaza,
Uduhindura kub' umunt' umwe!